VISDAPOC Rwanda ni Umuryango ugamije gukangurira buri wese kugira uruhare mu iterambere rirambye, imibereho myiza no kurwanya ubukene yirinda ibyorezo nka SIDA, Malariya, Igituntu n’ibindi kuko ari imbogamizi y’amajyambere arambye. Mu bikorwa byayo, VISDAPOC Rwanda yita by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko rutishoboye. Mu mushinga wayo wo gufasha urubyiruko n’abagore kwiteza imbere,
VISDAPOC Rwanda irifuza gutanga akazi k’igihe gito ku bakozi bane ku buryo bukurikira:
1. Abakozi bigisha ubudozi bujuje ibi bikurikira:
• Bagomba kuba barize ubudozi (Couture/Tailoring) kandi bafite certificat iriho umukono wa notaire.
• Bagomba kuba bamaze nibura imyaka itatu bakora umwuga w’ubudozi cyangwa babyigisha ahantu hazwi.
• Bagomba kuba bazi neza kudoda bijyanye n’igihe (Modern tailoring) modeles zitandukanye yaba imyenda y’abana, abagore, abagabo, tabliats, ibisarubeti n’ibindi.
• Kuba bazi kudoda neza libaya, kudoda bubu na broderie.
• Kuba bazi neza gukora ibikapu bishobora gutwarwamo ibintu bitandukanye nka computer, guhahiramo ibintu byoroheje cyangwa gutwarwamo imyenda y’abana ku babyeyi.
• Kuba ashobora kugera i Ndera, Murindi cyangwa Rusororo (Kabuga) bitamugoye mu gihe yaba asabwe kuhakorera.
2. Umukozi umwe wo kwigisha ibijyanye no kuboha imipira (Tricottage/Knitting):
• Agomba kuba yarabyize kandi abifitiye certificat iriho umukono wa Notaire.
• Agomba kuba amaze nibura imyaka itatu akora ibijyanye na tricottage cyangwa abyigisha ahantu hazwi.
• Agomba kuba azi gukora neza imipira y’imbeho y’abana, iy’abanyeshuri, iy’abantu bakuru, foulards n’ibindi byose bikorwa muri tricottage kandi azi kuvumbura udushya muri uwo mwuga.
• Kuba ashobora kugera i Ndera, Murindi cyangwa Rusororo (Kabuga) bitamugoye mu gihe yaba asabwe kuhakorera.
3. Umukozi wo gukora akazi ko muri bureau (Program Assistant):
• Agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bunyamabanga (Secretariat), Ibaruramari (Comptabilité) cyangwa ubumenyamuntu (Sciences Humaines).
• Kuba afite uburambe bw’imyaka nibura ibiri muri ako kazi.
• Kuba azi gukoresha neza Mudasobwa (Ms Word, Ms Excel na Internet).
• Kuba azi kuvuga no kwandika neza icyongereza, kumenya n’igifaransa bikaba akarusho.
• Kuba ashoboye gukorana n’abaturage no kubasanga aho bari igihe bibaye ngombwa.
• Kuba ashobora gukora amasaha arenze ku yateganijwe y’akazi cyangwa muri week-end igihe bibaye ngombwa.
• Kuba ashobora kugera I Ndera cyangwa yemera gutura hafi y’akazi.
• Kuba ari umunyarwanda kandi atarengeje imyaka 35 y’amavuko.
Abifuza ako kazi basabwe kugeza amabaruwa yabo aho umuryango VISDAPOC Rwanda ukorera ku biro by’Umurenge wa Ndera bitarenze tariki ya 20/09/2012 saa kumi z’umugoroba (16h00). Abujuje ibisabwa nibo bazahamagarwa gukora ikizamini.
Amabaruwa asaba akazi agomba kuba agizwe n’ibi bikurikira:
1. Ibaruwa isaba akazi igaragaramo nimero za telephone n’akazi wifuza.
2. Umwirondoro (CV).
3. Certificat/Diplome iriho umukono wa Notaire.
4. Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma.
5. Photocopie y’indangamuntu.
Bikorewe i Ndera, kuwa 27/08/2012
Ubuyobozi bwa VISDAPOC Rwanda