mu ntara y’Amajyepfo ,akarere ka Nyanza ,Umurenge wa Busoro.iramenyesha abantu
bose ba byifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga akazi k’umuyobozi
w’uruganda(Factory manager) n’Umucungamutungo(Accountant).
ku mwanya w’umuyobozi W’uruganda (Factory manager) agomba kuba yujuje ibi
bikurikira:
1. Kuba ari umunyarwanda
2. Kuba ari inyangamugayo, atarakatiwe n’inkiko zibifitiye ububasha
3. Kuba yarize icyiciro cya mbere cya kaminuza(A0 n’icyiciro cya kabiri (A0 mu
byerekeye gutunganya umusaruro cyangwa ibiribwa (Agribusiness,Food processing)
cyangwa ibindi bijyanye nabyo.
4. Kuba afite nibura uburambe bw’Umwaka 1
5. Kuba yarakoze muri koperative biba ari akarusho;
6. Kuba azi neza icyongereza cyangwa igifaransa; Kuba azi indimi zombi byaba
ari akarusho;
7. Kuba azi gukoresha neza mudasobwa muri Word, Execel;
8. Kuba yitegura gutura mu murenge wa Busoro.
ku mwanya w’ubucungamutungo (Accountant) agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
1. Kuba ari umunyarwanda
2. Kuba ari inyangarnugayo
3. Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza(A1) cyangwa (A2 )mu bijyanye
n’icungamutungo;
4. Ufite impamyabushobozi ya A1 agomba kuba yarize iby’icungamutungo mu mashuri
yisumbuye,afite uburambe bw’imyaka 2 mu kazi kajyanye n’icungamutungo;
5. Ufite impamyabushobozi ya A2 agomba kuba yarize iby’cungamutungo mu mashuri
yisumbuye,afite uburambe bw’imyaka 3 mu kazi kajyanye n’icungamutungo;
6. Kuba yarakoze muri koperative biba ari akarusho;
7. Kuba azi neza icyongereza cyangwa igifaransa; Kuba azi indimi zombi byaba
ari akarusho;
8. Kuba azi gukoresha neza mudasobwa muri Word, Execel;
9. Kuba yitegura gutura mu murenge wa Busoro.
Abujuje ibi bisabwa haruguru basabwe kuzana ibaruwa zifunze zisaba akazi
zandikiwe perezida wa koperative COAMANYA ,ziherekejwe n’umwirondoro wabo(CV)
na fotokopi za dipolome,ibyemezo by’abantu batatu bamuzi neza,icyemezo
cy’umukoresha wanyuma,bakabigeza ku biro bya koperative COAMANYA ikorera mu
murenge wa Bosoro, bitarenze tarikl ya 10 Nzeri 2013 saa kumi z’umugoroba.
NZARUBARA Félicien
Perezida wa koperative COAMANYA
TEL:0788891683

