Imyanya 3 y’AKAZI ku Karere ka Ngororero, Ngororero, Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero mu Ntara
y’Iburengerazuba buramenyesha abantu babifitiye ubushobozi ko gashaka gutanga
akazi ku myanya itandukanye ikurikira :
1. Security Officer (1) (umukozi ugengwa
n’amasezerano)
  • Kuba ari umunyarwanda.
  • Kuba afite impamyabushobozi ya A0 ;
  • Kuba yarakoze amahugurwa ya gisirikare
    (formation militaire) cyangwa yarakoze uwo murimo.
  • Kuba azi kuvuga, kwandika neza iKinyarwanda,
    icyongereza n’igifaransa.
  • Kuba aza gukoresha mudasobwa by’umwihariko
    porogaramu za Word, Excel, Power Point Acces na Internet Explorer.
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
2. Umuyobozi w’Ishuri rya EAV Kivumu (1)
  • A0 Education
  • Uburambe ku kazi bw’imyaka ibiri (2) :
    Aha usaba akazi agomba kuba yasinyiwe sous-couvert na Nyir’Ikigo.
3. Intendat wa APEJERWA Nyange (1)
  • A0 Acounting, Finance or Management : Aha
    usaba akazi agomba kuba yasinyiwe sous-couvert na Nyir’Ikigo.
Uko Basaba Akazi
Ababishaka kandi bujuje ibisabwa bakuzuza ifishi
iboneka ku rubuga rwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta (psc.gov.rw) cyangwa mu
Bunyamabanga Rusange bw’Akarere ka Ngororero, iyi fishi igomba kuba yometseho
fotokopi ya diplome, ndetse n’iy’indangamuntu. Itariki ntarengwa yo kudepoza
ibi byangombwa ni kuwa 27/12/2013 saa sita (12h:00 PM) mu Bunyambanga Rusange
bw’Akarere ka Ngororero.
Urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini ruzaba
rumanitse ku biro by’Akarere ka Ngororero kuwa 03.01.2014. Ikizamini cyanditse
giteganijwe kuwa 08.01.2014. Abize mu mahanga bagomba kugaragaza equivalence ya
diplome bafite.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x