Imyanya 5 y’AKAZI ko gutwara imashini, Kigali, Rwanda

REPUBLIC OF RWANDA
RWANDA AGRICULTURE BOARD (RAB)
Office of the Director General
Kigali- Rwanda 
ITANGAZO RY’AKAZI 
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi
n’ubworozi (RAB) kirifuza gutanga akazi ku bantu batanu (5) ko gutwara imashini
zikoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi (Tractors).
Abifuza ako kazi bagomba kuba bujuje ibi
bikurikira:
  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara imashini
    categorie F
  • Afite ubumenyingiro kubijyanye no gufata neza
    imashini (Maintenance and service),
  • kuba afite ubumenyi mu gukanika (Mechanics)
    byaba akarusho
  • Kuba afite nibura amashuri 6 abanza
  • Kuba ari inyangamugayo
  • Kuba atarambuwe uburenganzira bwo kuba umukozi
    wa Leta
  • Kuba afite uburambe mu kazi ko gutwara
    imashini, nibura imyaka itatu (3) kandi azi gutwara neza imashini
  • Kuba azi kwandika no kuvuga ururimi rw’
    ikinyarwanda. Avuga izindi ndimi zikoreshwa mu gihugu byaba akarusho
Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi
bikurikira :
  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuvobozi mukuru
    w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworoz)(RAB),
  • Umwrondoro wuzuye; uriho abantu batatu (3)
    bamuzi neza,
  • Ibyemezo bv’aho umukozi yakoze,
  • Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imashini
    zavuzwe haruguru
  • Potocopi y’indangamuntu,
Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku cyicaro
gikuru cya RAB-Kigali aho gikorera kumuhanda Remera-Kisimenti P.O Box 5016
Kigali-Rwanda
bitarenze kuwa 15/07/2013 saa kumi n’imwe (05PM).
Prof. Dr. JJ MUHINDA MBONIGABA
Director General of Rwanda Agriculture Board
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x