Akazi ka nyakabyizi ko mi icapiro muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Kigali, Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’Amatora irashaka guha akazi
abakozi banyakabyizi bo gukora imrimo yo mu icaplro yaryo. 
Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje :
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba yarize nibura amashuri abanza azi
    gusoma no kwandika
  • Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire
  • Kuba arengeje imyaka 21 y’amavuko
  • Kuba yarakoze imirimo yo mu icapiro nibura
    imyaka 3.
Ibyangombwa bikenewe mu gusaba akazi
  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umunyamabanga
    Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yanditse n’intoki
    (manuscrit / handwritten),
  • Fotokopi y’icyemezo cyerekana amashuri yize,
  • Fotokopi y’indangamuntu,
  • Umwirondoro,
  • Icyemezo kigaragaza ko yakoze mu icapiro
Abifuza gusaba ako kazi basabwe kuba bagejeje ku
cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’ Amatora mu nyubako NEC/RRA/OAG Kimihurura,
ibisabwa byavuzwe haruguru bitarenze ku wa gatanu tariki 28 Ukuboza 2012 saa
kumi n’imwe (17hOO) z’umugoroba.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x