REVAS COMPANY Ltd 120 Enumerators/12 Data Entry Jobs Vacancies in Rwanda

REVAS COMPANY Ltd, ifatanyije n’umushinga wa PSI-Rwanda mu bushakashatsi bwo kurwanya Malariya, kirashaka gutanga akazi kigihe gito ku myanya ikurikira: Abakarani 120 (enumerators), Abakarani 12 (data entry).

Ibyo bashinzwe

Kujya mu ngo zatoranyijwe mu turere twose tw’u Rwanda gukorerwaho ubushakashatsi ku ndwara ya malariya, no kuzuza amafishi y’ibibazo birebana n’ubwo bushakashatsi.

Ibyo bagomba kuba buzuje.
• Kuba ari abanyarwanda.
• Kuba bararangije nibura icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).
• Kuba batuye kandi biyemeje gukorera mu Karere ubushakashatsi buzakorerwamo
• Kuba barigeze gukora ako kazi, banabifitiye inyandiko zibyemeza.
• Data entry kuba biyemeje gukorera ako kazi mu mugi wa Kigali
• Data entry kuba bazi gukoresha ibyuma bya mudasobwa, PDAs, Word, Excel, na SPSS
Uburyo bwo gusaba akazi

Abasaba akazi bandikira ibaruwa umuyobozi wa REVAS, bakoresheje uburyo bwa internet, kuri E-mail: realvisiona@gmail.com, bitarenze 3/8/2012 saa 13h:00 iyo baruwa igomba kuba iherekejwe n’ibi bikurikira:
• Kopi y’indangamuntu,
• Umwirondoro w’usaba akazi (CV)
• Kopi ya diplome iriho umukono wa noteri.
• Ikemezo cy’uko yakoze ako kazi.(Certificate/attestation)

REVAS COMPANY Ltd
Po Box 5453 Kigali- Rwanda
Email: realvisiona@gmail.com
Tel +250 788568846

Umuyobozi wa REVAS COMPANY ltd

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x