IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA
BP 7359 KIGALI
Ikigega cyihariye cy’ingoboka kirifuza gutanga akazi k’umukozi umwe ushinzwe
ubugenzuzi bw’impanuka, n’abakozi batatu bagengwa n’amasezerano « contractual
staff ».
1. Umugenzuzi w’impanuka (1)
(Inspecteur des Sinistres, Inspector)
Inshingano z’uwo mwanya
Gukora ubugenzuzi ku madosiye asaba indishyi haba aho impanuka zabereye
n’ahandi hangombwa hagamijwe kumenya ukuri ku migendekere y’impanuka no ku
ndishyi zasabwe akabikorera raporo;
– Gukurikirana inyandiko z’abahanga baba biyambajwe no gukurikirana ibyo bakora
;
– Gukurikirana ibyasanwe n’uburyo byasanwe afatanyije n’umukozi ushinzwe
gucunga no gusesengura amadosiye asaba indishyi ;
– Gukora ubugenzuzi bugamije kumenya ba nyiri ibinyabiziga byateje impanuka
bidafite ubwishingizi, no kubakurikirana aho baba bari hose ;
– Gukora ubugenzuzi ku bagize impanuka bugamije kumenya ibinyabiziga byateye
impanuka n’aho byafatiraga ubwishingizi
Ibisabwa kuri uyu mwanya
• Kuba ari umunyarwanda (kazi) ;
• Kuba afite impamyabushobozi ya Ao mu mategeko, (Droit, Law),
• Kuba asobanukiwe neza ibijyanye n’amategeko akoreshwa mu bugenzacyaha
(tribunal, police), mu bugenzuzi (investigation) ndetse n’amategeko y’umuhanda;
• Gusoma no gusobanukirwa neza ibishushanyo (croquis) bya police akaba
yabikorera interpretation;
• Kumenya amazina y’ibyasanwe (pieces de rechange) ku binyabiziga n’uburyo
byasanwe ;
• Kuba avuga neza ikinyarwanda na rumwe mu ndimi ebyiri zikoreshwa mu
butegetsi, kuzimenya zombi bikaba ari akarusho ;
• Kuba azi gukoresha yihuse mudasobwa na logiciel z’ingenzi : word, excel,
power point na internet;
• Kuba afite umwete wo gukora byihuse n’igihe cyose akenewe;
• Kuba yiteguye guhita atangira
2. Abakozi babiri bagengwa
n’amasezerano y’akazi mu gihe cy’umwaka bazakora mu ishami rishinzwe indishyi
Inshingano z’abakozi
– Gusuzuma amadosiye y’abasaba indishyi y’ibirarane no gutanga ibitekerezo
by’icyo yakorerwa, harimo gusaba igenzura bibaye ngombwa kugira ngo abashe
kurangizwa byihuse;
– Gukurikirana amadosiye yose y’abishyujwe bagomba gusubiza SGI: indishyi
yabatangiye harimo gukurikirana abo bantu, kuzuza inyandiko za ngombwa
hagamijwe kugaruzwa ayo mafaranga ;
– Gukurikirana amadosiye y’abasabiwe kugobokwa mu butabazi bw’ibanze, kuzuza
ibyangombwa bisabwa muri ayo madosiye, kuyategurira ubwishyu, no kuyashyikiriza
umwishingizi w’ikinyabiziga kiba cyateje impanuka ;
– Gusuzuma inyandiko zose zigize dosiye kugirango dosiye yishyurwe ;
– Kuzuza buri munsi inyandiko zigize dosiye, kuzitunganya no kuzuza ifishi
igaragaza ibyayikozweho n’amafaranga amaze kuyitangwaho ;
– Gutegura amabaruwa n’izindi nyandiko za ngombwa zirebana n’amadosiye asaba
indishyi ;
– Kwakira abasaba indishyi mu kigega, kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo no
kubagezaho amakuru yose ajyanye n’amadosiye yabo.
Ibisabwa kuri uwo mwanya
• Kuba ari umunyarwanda (kazi) ;
• Kuba afite impamyabushobozi ya Ao mu metegeko, (Droit, Law),
• Kuba asobanukiwe neza ibijyanye na :
– Amategeko mbonezamubano
– Itegeko rigenga imiterere n’imikorere bya SGF ;
– Imiterere n’imikorere y’inzego z’ubutegetsi ;
• Kuba yarakoze mu bijyanye n’imicungire ya << sinistres contentieux des
assurances>> byaba ari akarusho ;
• Kwakira neza abamugana, akabakemurira ibibazo ku buryo bwihuse
• Kuba azi gukoresha yihuse mudasobwa na logiciel z’ingenzi : word, excel,
power point na internet;
• Kuba yakora akazi kose asabwa n’igihe cyose akenewe;
• Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
3. Umukozi umwe ugengwa
n’amasezerano y’akazi mu gihe cy’umwaka uzakora mu bijyanye no kugenzura
imisanzu ikusanyirizwa ikigega (premium controller)
Inshingano z’uwo mwanya
– Kugenzura no gusuzuma imenyekanisha ryose ry’ibirarane y’imisanzu yakozwe
n’amasosiyete y’ ubwishingizi hagamijwe kuyagereranya n’imisanzu yose yakiriwe;
– Kuba azi gukoresha yihuse mudasobwa na logiciel z’ingenzi : word, excel,
power point na internet;
– Gukora raporo y’agateganyo nyuma y’igenzura ;
– Gukora raporo ya nyuma yumvikanyweho n’impande zombi.
Ibisabwa kuri uwo mwanya
• Kuba ari umunyarwanda (kazi) ;
• Kuba afite impamyabushobozi ya Ao (Management,Accountant),
• Kuba yarakoze mu bijyanye n’ubungenzuzi (verification cg audit) mu bigo
by’ubwishingizi byaba ari akarusho ;
• Kuba avuga neza ikinyarwanda na rumwe mu ndimi ebyiri zikoreshwa mu
butegetsi, kuzimenya zombi bikaba ari akarusho ;
• Kuba azi gukoresha yihuse mudasobwa na logiciel z’ingenzi : word, excel,
power point na internet;
• Kuba yakora akazi kose asabwa n’igihe cyose akenewe;
• Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
Ushaka gupiganira kuri iyo myanya yuzuza ifishi ikoreshwa mu gusaba akazi
nk’uko iteganywa n’iteka rya Perezida no 83/01 ryo kuwa 9/12/2010 rigena uburyo
bwo gushaka abakozi bakora mu myanya y’ubutegetsi bwite bwa Leta iboneka kuri
internet ya komisiyo y’abakozi ba Leta www.psc.gov.rw n’urwa Minisiteri
w’Intebe www.primature.gov.rw iherekejwe na fotokopi y’impamyabushobozi na
fotokopi y’indangamuntu bigomba kuba byageze aho Ikigega gikorera ku Kacyiru
munzu yitwa Prester House, hepfo y’ahahoze iposita mu igorofa ya gatatu
bitarenze tariki ya 27/09/2013
saa ku mi (16h00′).
NDASHIMYE Bernardin
Umuyobozi Mukuru