Imyanya ine y´akazi

Croix-Rouge Rwandaise
Rwanda Red Cross

ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI

CROIX-ROUGE Y´U RWANDA irifuza gutanga akazi mu mushinga wo kwita ku bashigajwe
inyuma n´amateka n´abandi batishoboye mu turere dutatu tw´amajyaruguru Burera,
Musanze na Gicumbi, ku bantu bane (4) babifitiye ubushobozi ku myanya ikurikira
: Umuhuzabikorwa w´umushinga
umwe (1) uzakore k´Ubunyamabanga bukuru bwa CRR, i Kigali, n´abakangurambaga
batatu (Assistants sociaux) bazakorera muri buri karere.

ABIFUZA IY0 MYANVA BAGOMBA
KUBA BUJUJE IBIKURIKIRA :

• Kuba ari umunyarwanda ufite imyaka iri hagati ya 25 na 35,
• Kuba afite impamyabushobozi y´icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, (AO) mu
mashami arebana n´imibanire y´abantu (imbonezamubano, inderabarezi, ubukungu
cyangwa icungamutungo n´andi bisa),
• Kuba afite ubumenyi mu gukoresha ibyuma kabuhariwe (Word, Excel, Power Point
na Internet),
• Kuba azi kuvuga no kwandika neza ururimi rw´Ikinyarwanda, Igifaransa cyangwa
Icyongereza, kuba abizi byose bikaba akarusho,
Kuba ashobora gukora adahagarikiwe kandi akubahiriza ibyo asabwa mu gihe gitega
nyijwe,
• Kuba afite uburambe bw´akazi nibura bw´imyaka ibiri mu micungire y´imishinga
yo kwita ku batishoboye,
• Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
Kuba azi gutwara Moto kandi akaba afite permis yo kuyitwara, ifite catégorie ya
A
• Kuba yemera gukora atuye muri kamwe muri utwo turere twavuze haruguru.

Ibaruwa isaba akazi igomba kuba yanditswe n´umukono we bwite, akayandikira
Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y´u Rwanda iherekejwe na Kopi
y´impamyabushobozi iriho umukono wa Notaire, umwirondoro we, kopi
y´irangamuntu, amafoto abizi (2) ya passeport, ibyemezo by´aho yakoze, n´abantu
3 bamuzi.

Ibyo akabigeta ku cyicaro gikuru cya Croix-Rouge y´u Rwanda ku Kacyiru, mbere
y´itariki ya 21
Kamena 2013
, bitarenze saa kumi n´imwe za nimugoroba.


Apollinaire KARAMAGA
Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y´u Rwanda.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x