Imyanya 15 y’ABASHOFERI mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), Kigali, Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kirifuza guha akazi abashoferi b’ibiraka. Abo bashoferi bazakorera ku Ikigo aho gikorera I Kigali, bakaba bazakorera ku masezerani y’igihe gito (bazajya bahamagarwa ari uko bakenewe).


Akazi : Abashoferi 15

Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje
• Kuba ari Umunyarwanda;
• Kuba asanzwe atwara imodoka mu Rwanda ;
• Kuba afite ubuzima bwiza ;
• Kuba ari inyangamugayo
Ibyangombwa bikenewe mu gusaba akazi

Abantu bose bifuza ako kazi basabwe kugeza ibyangombwa bikurikira ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gioshinzwe ibarurishamibare mu Rwanda:
• Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi mukuri w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda;
• Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nibura categorie B na D;
• Fotokopi y’indangamuntu;
• Umwirondoro;
• Icyemezo cyo kuba afite nibura amashuri atatu (3) yisumbuye;
• Ibyemezo by’abantu 3 bemeye kumwishingira (Recommendation).

Abifuza gusaba ako kazi basabwe kuba bagejeje ibisabwa ku Kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda bitarenze ku wa gatanu tariki ya 03/08/2012 saa kumi z’umugoroba

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x