Imyanya 132 y’AKAZI ku Karere ka Gicumbi, Gicumbi, Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burifuza gutanga
akazi ku myanya ikurikira :
1. Abarezi
bo mu mashuri abanza (27)
Ibisabwa
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri
    yisumbuye mu ishami ry’indarabarezi
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
2. Abarezi
(88)
A. Abarezi bigisha mu mashuri yisumbuye bafite A0
A1 : (61)
  • Abarezi bigisha Ubumenyi na siyansi (MAths,
    Physics, Chemistry na Biology)
  • Abarezi bigisha entrepreneurship
  • Abarezi bigisha ubukungu (Economy)
  • Abarezi bigisha indimi (Kinyarwanda, English,
    French, Kiswahili)
  • Abarezi bigisha ICT ( Computer science)
  • Abarezi bigisha ibya Tekiniki ( Civil
    Engineering)
  • Abarezi bigisha Geography na History
  • Abarezi bigisha amategeko (Law)
  • Abarezi bigisha ubwirozi (veternary)
Ibisabwa
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere
    (A1) cyangwa icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu ishami ry’uburezi
    cyangwa mu rindi shami rihwanye n’ibyo azigisha(Law na Civil Engineering)
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi ko
    kwigisha atabifatanya n’akandi kazi cyangwa amasomo.
B. Abarezi bigisha mu mashuri yisumbuye bafite
A2 : (27)
  • Abarezi bize indimi (Kinyarwanda, English,
    French, Kiswahili)
  • Abarezi bize Ubumenyi na siyansi (MAths,
    Physics, Chemistry na Biology)
Ibisabwa
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya
    kabiri cy’amashuri yisumbuye mu byo ashaka kwigisha
  • Kuba yiteguye guhita akora akazi ko kwigisha
    igihe cyose atabifatanya n’akandi kazi kazi cyangwa amasomo
3. Umuyobozi
w’ikigo cy’amashuri (1)
Ibisabwa
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza
    y’icyiciro cya kabiri mu burezi (A0 Education)
  • Kuba afite byibura uburambe bw’imyaka itatu
    yigisha
  • Kuba ari indacyemwa mu mico n’imyitwarire
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi
4. Abayobozi
b’amashuri bungirijwe bashinzwe imyitwarire (2)
Ibisabwa
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza
    y’icyiciro cya kabiri mu burezi (A0 Education) cyangwa mu bumenyamuntu (A0
    physiology clinique), mu bumwenyi mbonezamubano (A0 Sociologie)
  • Kuba ari indakemwa mu mico n’imyitwarire
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi
5.
Abanyamabanga ncungamutungo (6)
Ibisabwa
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri
    yisumbuye mu icungamutungo ( accountancy )
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi
6.
Abanyamabanga (3)
Ibisabwa
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri
    yisumbuye mu bunyamabanga cyangwa ikoranabuhanga ( secretary, Computer
    Science)
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi
7.
Abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (5)
Ibisabwa
  • Kuba ari Umunyarwanda w’ingaragu
  • Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri
    yisumbuye.
  • Kuba ari indakemwa mu mico n’imyitwarire
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi
Uko Basaba
Akazi
Abasaba akazi bose bagomba kuba bagejeje mu
Bunyamabanga Rusange bw’Akarere ka Gicumbi bitarenze ku wa 29/11/2013 saa sita
z’amanywa amadosiye yujuje ibi bikurikira :
  • Kuzuza ifishi isaba akazi ibineka ku rubuga
    rwa Interineti rwa komisiyo y’abakozi ba Leta no mu Bunyamabanga rusange
    bw’akarere ka Gicumbi.
  • Fotokopi y’impamyabushobozi y’amashuri yize.
  • Fotokopi y’impamyabumenyi y’icyiciro cya
    kabiri cy’amashuri yisumbuye( ku batazakora ibizamini)
  • Indangamanota (Releve officiel) y’umwaka wa
    nyuma wa Kaminuza ( ku batazakora ibizamini)
  • Fotokopi y’indangamuntu
ICYITONDERWA :
  • Abasaba akazi ko kwigisha bize uburezi ntabwo
    bazakora ikizamini, abazatoranywa bazamenyeshwa aho bazajya kwigisha.
  • Abasaba akazi ko gukora mu buyobozi bw’ibigo
    by’amashuri, kwigisha Law, Civil Engineering, Veterinary hamwe n’abashaka
    kwigisha mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri
    cy’amashuri yisumbuye bazakora ibizamini ku itariki bazamenyeshwa.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x