UMUKONTABULE (ACCOUNTANT)

UMUKONTABULE
(ACCOUNTANT) MURI CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE, Nyamasheke

NTARENGWA:
28/08/2017

KOPERATIVE
CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE
UMURENGE
WA NY

ABITEKERI

AKARERE
KA NYAMASHEKE
INTARA
Y’UBURENGERAZUBA
ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI K`UMUKONTABULE (ACCOUNTANT)
MURI KOPERATIVE CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE
KOPERATIVE CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE ikora imirimo yo guhinga inyanya ikorera mukAkagali
ka Ntango, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, Intara
y`uburengerazuba iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko
ishaka gutanga akazi k` umucungamutungo
(Comptable /Accountant) mu gihe cy`umwaka (amezi 12) gishobora kongerwa.
Abasaba ako kazi
bagomba kuba bose buzuje ibi bikurikira:
  • Kuba ari Umunyarwanda,
  • Kuba afite impamyabushobozi
    y` Amashuri 6 yisumbuye (A2) mu icungamutungo, ibaruramari cyangwa ibindi
    bijyanye naryo
  • Kuba afite uburambe nibura bw`imyaka 2 muri ako kazi
    ku warangije amashuri 6 yisumbuye.
  • Kuba
    azi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane MS Excel na MS Word,
  • Kuba
    azi neza icyongereza cyangwa igifaransa. Kuba bazi izo ndimi zombi byaba ari akarusho,
  • Kuba
    azi gukoresha Programu z` Ibaruramari kuri Mudasobwa (logiciel
    comptable/Accounting software) byaba ari akarusho.
  •  Kubona inyandiko eshatu z`abantu bemeza
    ko bamuzi neza mukazi.
  • Kuba
    yiteguye kuba hafi y`akazi ni ukuvuga 
    mu Murenge wa Nyabitekeri
  • Kuba
    ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ukuvuga kuba atarigeze akatirwa
    n`inkiko igihano kirenze amezi 6.
Ababyifuza kandi bujuje ibisabwa kuri
uyu mwanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida wa
Koperative CODEANYA zometseho :
  • Umwirondoro
    (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo,
  • Fotokopi
    ya dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa
    kubabifite.
·        
Ibyemezo
by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abayobozi baho,
Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza
yanditseho umwanya upiganira bikagezwa ku biro bya Koperative CODEANYA
bitarenze tariki ya 28/08/2017 saa kumi
n`imwe (17h00)
.
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara
kuri telefomi igendanwa numero 0788697302 (Perezida) mu masaha y`akazi.
Bikorewe I Nyabitekeri, taliki ya
16/08/2017
Fidele Ngirinshuti
Prezidant wa
Koperative CODEANYA KOTANIRUBWIYUNGE
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x