UMUBARURAMARI (Comptable /Accountant) muri Koperative COTUMU, Gakenke, Rwanda

NTARENGWA:
23/06/201
UMUBARURAMARI (Comptable /Accountant) muri Koperative
COTUMU, Gakenke, Rwanda – NTARENGWA: 23/06/2017
ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI K`UMUBARURAMARI (ACCOUNTANT)
MURI KOPERATIVE COTUMU

Koperative COTUMU ikora imirimo yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo
bikungahaye ku butare ikorera mu kagari ka kagoma , umurenge wa Gakenke,
akarere ka Gakenke , Intara y`Amajyaruguru iramenyesha abantu bose babyifuza
kandi babifitiye ubumenyi ko ishaka gutanga akazi k` UMUBARURAMARI (Comptable /Accountant) mu gihe cy`umwaka (amezi 12)
gishobora kongerwa.
Abasaba ako kazi
bagomba kuba bose buzuje ibi bikurikira:
  • Kuba ari Umunyarwanda,
  • Kuba afite nibura impamyabushobozi y` Amashuri 6 yisumbuye (A2) mu icungamutungo,
    ibaruramari cyangwa ibindi bijyanye naryo
  • Kuba afite uburambe nibura bw`imyaka 3 muri ako kazi
    ku warangije amashuri 6 yisumbuye.
  • Kuba
    azi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane MS Excel na MS Word,
  • Kuba
    azi neza icyongereza cyangwa igifaransa. Kuba bazi izo ndimi zombi byaba ari akarusho,
  • Kuba
    azi gukoresha Programu z` Ibaruramari kuri Mudasobwa (logiciel
    comptable/Accounting software) byaba ari akarusho.
  •  Kubona inyandiko eshatu z`abantu bemeza
    ko babazi neza
  • Kuba
    yiteguye kuba hafi y`akazi ni ukuvuga 
    mu Murenge wa Gakenke
  • Kuba
    ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ukuvuga kuba atarigeze akatirwa
    n`inkiko igihano kirenze amezi 6.
Abujuje ibisabwa kuri uyu mwanya bose
basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida wa Koperative COTUMU
zometseho :
  • Umwirondoro
    (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo,
  • Fotokopi
    ya dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa.
·        
Ibyemezo
by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abayobozi baho,
Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza
bikagezwa ku biro bya Koperative COTUMU biherereye mu mujyi wa Gakenke  bitarenze tariki ya 23/06/2017 saa kumi
n`imwe (17h00).
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara
kuri telefomi igendanwa numero 0788353011  (Umuhuzabikorwa) cyangwa
0788484920(Perezida) mu masaha
y`akazi.
Bikorewe i Gakenke,  tariki ya 06/06/2017
NIYIBIZI Jean de Dieu
Perezida wa Koperative COTUMU
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x