Field Coordinators Jobs Vacancies in Rwanda

ITANGAZO RY’AKAZI
Umuryango Rural Development
Inter-diocesan Service (RDIS) uramenyesha ababyifuza kandi bujuje ibyangombwa
ko hari umwanya abakozi bahuza ibikorwa bikorerwa mu madiyosezi ya Cyangugu

na
Kigeme ( Field Coordinators). Amabaruwa asaba akazi yandikiwe Umuvugizi
w’Umuryango agomba kuba yagejejwe ku biro by’Ubunyamabanga
Nshingwabikorwa  bitarenze ku wa 15 Nyakanga 2015 saa kumi n’imwe
binyujijwe kuri

IBISABWA:
Abakandida babyifuza bagomba kuba
bujuje ibi bikurikira:
–         
Kuba afite hagati y’imyaka 25 na 45 y’amavuko;
–         
Kuba ari Umukristo ufite ubuhamya bwiza kandi wemera kugendera ku mahame ya
Gikristo n’indangagaciro za RDIS;
–         
Kuba azi ururimi rw’ikinyarwanda n’icyongereza. Kuba azi n’ururimi
rw’igifaransa byaba ari akarusho;
–         
Kuba afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mashami akurikira:
Ubuhinzi, ubworozi, icungamutungo, ubumenyi mu mibanire. Impamyabushobozi
igomba kuba iriho umukono wa Notaire/Gvt Solicitor
–         
Kuba azi mudasobwa cyane cyane word na excel;
–         
Kuba yarigeze akorana n’abaturage nibura mu gihe cy’amezi 6 kandi abifitiye
gihamya;
–         
Urwandiko rumuhamiriza rusinyweho n’umwe mu Bepiskopi b’amadiyosezi agize
Umuryango EAR BUTARE-CYANGUGU-KIGEME-SHYOGWE  cg se umwe mu bavugizi ba
RDIS; (Recommendation letter)
–         
Kuba yiteguye gutangira akazi ku wa 01 Kanama 2015;
–         
Kuba yiteguye gutura aho akazi gakorerwa ;
–         
Kuba afite uruhusa rwa burundu (catégorie A cyangwa C) cg se rw’agateganyo
byaba ari akarusho;
–         
Urwandiko rusaba akazi rugomba guherekezwa na scan y’impamyabushobozi, scan
y’urwandiko rusinywe n’umwe mu Bepiskopi ba EAR D/BUTARE, CYANGUGU,KIGEME na
SHYOGWE cg se umwe mu Bavugizi ba RDIS , scan y’umwirondoro/CV na scan y’izindi
nyandiko zivugwa muri iri tangazo
ICYITONDERWA: Bitewe
n’ihindagurika rikabije ry’abakozi ba RDIS muri Diyosezi ya Cyangugu, abifuza
gupiganira uyu mwanya bagomba kuba :
  • Batuye
    muri Rusizi nibura kuva mu myaka 2 ishize kandi bari kumwe n’umuryango
    wabo muto muri ako karere;
  • Kuba
    bafite icyemezo cy’Umuyobozi wa paruwasi ya EAR gihamya yuko ari abakristo
    kandi bakoreye umurimo w’Imana muri paruwasi ayoboye nibura umwaka umwe
    ushize.
Nyuma y’ijonjora, abakandida bujuje
ibyangombwa bisabwa bazamenyeshwa itariki yo gukora ikizamini.
Shyogwe ku wa 02 Nyakanga 2015
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RDIS
Bwana NTARINDWA Viateur 
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x