Agronome muri Koperative Kirezi Coffee, Nyanza, Rwanda

NTARENGWA:
01/07/2016
KOPERATIVE
KIREZI COFFEE
UMURENGE WA
NYAGISOZI
AKARERE KA
NYANZA
INTARA
Y’AMAJYEPFO
 

ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI
KA AGRONOME
MURI KOPERATIVE KIREZI COFFEE.
Koperative
Kirezi Coffee
ni cooperative igamije guteza imbere ubuhinzi
n’ubucuruzi bw’ikawa iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye
ubumenyi ko ishaka gutanga akazi kuri agronome
mu gihe cy`umwaka (amezi 12) gishobora kongerwa.
Abasaba
ako kazi ka agronome bagomba kuba bose buzuje ibi bikurikira
  • Kuba nibura bafite
    AO  mu buhinzi
  • Kuba  barigeze gukorana n’amakoperative
    agamije gutezimbere ubuhinzi b’ikawa
  • Kuba bafite ibyemezo bitatu by`abantu
    babazi/bakoranye nabo.
  • Afite uruhusya rwogutwara
    moto( permi de conduire) byaba arakarusho.
  • Kuba yemera gutura
    nogukorera mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.
Uko Basaba
Akazi
Abujuje
ibisabwa kuri uyi myanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe
Perezida wa Koperative Kirezi Coffee.
Ibaruwa isaba akazi igomba kuba
igizwe na;
  • Ibaruwa isaba akazi.
  • Umwirondoro (CV) wabo na fotokopi
    y`indangamuntu zabo;
  • Fotokopi ya dipolome zabo n`ibindi byemezo
    by’uburambe kukazi.
  • Ibyemezo by`aho bakoze iyo mirimo biriho
    amazina na telefoni z`abari abayobozi babo.
Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza bigomba
kugezwa ku biro bya Koperative Kirezi
Coffee,
bitarenze tariki ya 01/07/2016 saa kumi n`imwe (17h00).
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri
telefoni igendanwa numero 0788648011 mu masaha y`akazi.
Bikorewe Nyagisozi, tariki ya
20/06/2016.
NTAKIRUTIMANA Theogene
Prezidant
wa Koperative Kirezi Coffee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *