UMUGORONOME (AGRONOMIST) MURI CODEANYA

UMUGORONOME
(AGRONOMIST) MURI CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE, Nyamasheke

NTARENGWA:
28/08/2017

KOPERATIVE
CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE

UMURENGE
WA NYABITEKERI
AKARERE
KA NYAMASHEKE
INTARA
Y’UBURENGERAZUBA
ITANGAZO RYO GUTANGA
AKAZI K’UMUGORONOME (AGRONOMIST)
MURI KOPERATIVE CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE
KOPERATIVE CODEANYA-KOTANIRUBWIYUNGE ikora imirimo yo guhinga inyanya ikorera mukakagali ka Ntango, Umurenge
wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, Intara y`uburengerazuba iramenyesha
abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko ishaka gutanga akazi k`
umugoronome (Agronomist) mu gihe cy`umwaka
(amezi 12) gishobora kongerwa.
Abasaba ako kazi
bagomba kuba bose buzuje ibi bikurikira:
  • Kuba ari Umunyarwanda,
  • Kuba afite impamyabumenyi
    y`amashuri yisumbuye, (A2) muri agronomie cyangwa ibindi bijyanye nabyo.
  • Kuba afite uburambe nibura bw`imyaka 2 muri ako kazi
  • Kuba ari inzobere mubyuhinzi cyane cyane umuhinzi
    bw’inyanya.
  • Kuba
    azi gukoresha mudasobwa byumwihariko MS Excel na MS Word,
  • Kuba
    azi icyongereza cyangwa igifaransa.
    Kuba bazi izo ndimi zombi byaba ari akarusho,
  •  Kuba bafite ibyemezo by`abantu batatu
    babazi neza kandi babishingira
  • Kuba
    yiteguye kuba hafi y`akazi ni ukuvuga 
    mu Murenge wa Nyabitekeri
  • Kuba
    ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ukuvuga kuba atarigeze akatirwa
    n`inkiko igihano kirenze amezi 6.
Ababyifuza kandi bujuje ibisabwa kuri
uyu mwanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida wa
Koperative CODEANYA zometseho:
  • Umwirondoro
    (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo,
  • Fotokopi
    ya dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa
    kubabifite.
·        
Ibyemezo
by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abayobozi baho,
Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza
yanditseho umwanya upiganira bikagezwa ku biro bya Koperative CODEANYA
bitarenze tariki ya 28/08/2017 saa kumi
n`imwe (17h00)
.
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara
kuri telefomi igendanwa numero 0788697302 (Perezida) mu masaha y`akazi.
Bikorewe I Nyabitekeri, taliki ya
16/08/2017
Fidele Ngirinshuti
Prezidant wa
Koperative CODEANYA KOTANIRUBWIYUNGE
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x