ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RY’ IBIKORESHO N’ IMYAMBARO BY’AMATORERO

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) iterwamo inkunga na RGB na UNDP, ubuyobozi bw’iyo Kaminuza buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko bwifuza gutanga isoko ry’ibikoresho n’imyambaro by’amatorero bikurikira:

No      IBIKENEWEIBISOBANURO BIRAMBUYE KU BIKENEWEINGANO Y’IBIKENEWE
1Imikenyero y’abakobwaSate yoroshye inyerera (Umweru n’umutuku)60
2Imikenyero y’abahungu1. Umukenyero uvanze, harimo umukara n’umweru.

2.  Umwenda bakenyera imbere y’inkindi w’umweru.

40
3AmayugiAmayugi ari ku bikobezo byayo,  afite n’imishumi, hariho amayugi cumi n’atanu ku kaguru kamwe.40
4InkindiIgitambaro cy’umweru, hagati ubururu24
5IbitakoAmasaro y’umweru n’ubururu24
6AmacumuIcumu ririho irangi ry’umukara24
7IngaboUmweru n’umukara24
8ImigaraImigara isanzwe y’umwimerere24
9Amasengeri y’abakobwaAmasengeri atari udushumi kandi atari n’utubodi60
10Ibitamirizo n’intambi
  1. Umutamirizo w’amasaro ufite akantu gatendera mugahanga
  2. Umutamirizo w’amasaro atukura gusa Bambara nta ntambi
  3. Intambi z’amasaro y’umweru
60
11Udupira tw’abahunguUtubodi tw’umukara40
12InigiInigi z’amasaro manini z’umweru30
13IbikomoIbikomo binini bibaje mu biti30
14UdusekeUduseke tw’utwibo tw’ibara rimwe tudapfundikiye30
15ImyeyoImyeyo y’ingazi30
16UdukoniUdukoni tw’amasaro y’umutuku n’umweru30

Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba usanzwe ukora uwo murimo kandi wanditse muri RDB
  • Kuba ufite ahantu ukorera hazwi (Adresse physique)
  • Kuba ushobora gutanga Facture ya EBM

Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza ku cyicaro cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda kiri mu karere ka Huye bitarenze taliki ya 24/6/2022 ibi bikurikira mu mabahasha afunze neza:

  1. Ibaruwa igaragaza ubushake bwo gupiganira isoko,
  2. Icyemezo cy’uko banditse muri RDB,
  3. Icyemezo cy’uko banditse ku musoro wa TVA,
  4. Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro wa RRA gitangwa na RRA
  5. Igiciro cya kimwe muri buri cyose mu bikenewe (Unit Price) n’igiciro cya byose (Total Price).

Ayo mabahasha azafungurirwa mu ruhame, ku wa mbere taliki 27/6/2022, abapiganira isoko bahari. Bagomba kuba biteguye kwerekana urugero rw’ibyo bicuruzwa (sample). Isoko rizahabwa uwujuje ibisabwa, ufite igiciro gito, nyuma yo kumvikana na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bazagirana.

Uwakenera ibindi bisobanuro yabaza umuhuzabikorwa w’umushinga, kuri telefoni igendanwa: 0788491684, cg akandikira ubuyobozi bwa IURA kuri E-mail ikurikira: iura.cur@gmail.com.

Bikorewe i Huye, ku wa 3 /6/2022.

Padiri Dr. Laurent NTAGANDA

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Attachment

attachment_file_83bb2c91caa0bf8d3308

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

3 Comments
en iyi binance referans kodu
en iyi binance referans kodu
5 March 2026 12:50 PM

Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.

binance odprt racun
binance odprt racun
3 June 2025 12:34 AM

Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

inscric~ao no www.binance.com
inscric~ao no www.binance.com
4 February 2025 4:36 AM

Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!

3
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x