ISOKO RYO KUGURA INKA Z’AMASHASHI ZITANGA UMUKAMO CUMI N’ESHESHATU (16)

 Action Nord-Sud

Website :www.ansrwanda.com

Email:ansrwanda123@yahoo.com

Karembure/ Gahanga/ Kicukiro District

Itangazo ryo gupiganirwa isoko nimero 01/2022/ANS Rwanda

Ku nkunga ya RGB/PNUD, Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta « ACTION NORD SUD RWANDA » urashyira mu bikorwa umushinga « Redynamisation des actions de développement d’un secteur laitier prometteur pour l’autonomisation de la communauté de base dans les Secteurs Rusarabuye, Rwerere et Cyeru, dans le district de BURERA ».

Umuryango Action Nord Sud Rwanda uramenyesha abantu cyangwa amasosiyete babishaka kandi babifitiye uburenganzira n’ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ryo kugura inka z’amashashi zitanga umukamo cumi n’esheshatu (16) zo guha abagenerwabikorwa mu Karere ka BURERA.

Inyandiko ikubiyemo ibisobanuro bijyanye n’iri soko iboneka mu masaha y’akazi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu ku Biro by’Umushinga biherereye i KIRAMBO mu Karere ka Burera.

Abifuza gupiganira iri soko babona izo nyandiko zibisobanura ku biro by’umushinga babanje kwerekana gihamya ko batanze amafaranga y’u Rwanda kandi adasubizwa ibihumbi bitanu (5,000frw) ashyirwa kuri compte nimero 100076437868 yitwa « ANS RWANDA/RGB GRANT » iri muri Banki ya Kigali.

Abiyemeje gupiganira iri soko basabwe kuzageza amabahasha afunze neza arimo inyandiko eshatu, imwe y’umwimerere yanditseho « UMWIMERERE » na kopi ebyiri zanditseho « KOPI » ku biro by’umushinga bitarenze kuwa kabiri tariki ya 31/05/2022 saa ine za mu gitondo. Gufungura amabahasha nabyo bizakorwa uwo munsi saa tanu ku biro by’Umushinga.

Ukeneye ibindi bisobanuro yabaza Umuyobozi w’Umushinga kuri telefoni 0788429303.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10/05/2022

MUTABAZI HAVUGIMANA JEAN

UMUVUGIZI W’UMURYANG

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

2 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Create a free account
Create a free account
2 October 2025 1:17 AM

I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.

registro na binance us
registro na binance us
24 April 2025 6:29 PM

Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.

2
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x