Ubuyobozi bwa
Koperative HIRWA 35 na Koperative GWIZA RW34 zibarizwa mu Karere ka Rwamagana,
burifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umucungamutungo (Manager) n’Agronome kuri
buri Koperative.
Usaba akazi kuri uwo
mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
A.
UMUCUNGAMUTUNGO (MANAGER)
- Kuba
ari umunyarwanda; - Kuba
afite impamyabushobozi ya kaminuza A0 mu ishami ry’iterambere mu cyaro
(Rural development), ishoramari ry’ubuhinzi
(agribusiness&Agri-economics),Icungamutugo (Rural finance or
Accounting) cyangwa yarize Ubuhinzi (Agronomy) - Kuba
afite uburambe mu kazi nibura bw’umwaka umwe (1) mu gukorana
n’amakoperative mu bijyanye n’icungamutungo ry’amakoperative, Gufata neza
no kongera umusaruro, imari mu cyaro (Rural finance), Gusarurira hamwe no
gushaka amasoko y’umusaruro. Kuba kandi afite uburambe nibura bw’Umwaka
umwe mu bukangurambaga - Kuba
ashobora gutura hafi yaho akorera; - Kuba
azi kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza - Kuba
ashobora kuba yakora mu bihe bisazwe n’ibidasanzwe (work under pressure)
inshingano kuri uyu mwanya:
- Gutanda
raporo ku muyobozi wa koperative buri cyumweru, Ukwezi n’igihembwe no mu
gihe kidasazwe igihe cyose abisabwe - Gukorana
bya hafi no gutanga raporo ku mushinga wa LWH-RSSP; - Gufasha
koperative kubona inyongeramusaruro kandi ku gibe no gushishikariza
abahinzi gukoresha inyongeramusaruro; Gukorana n’abashinzwe ubuhinzi mu
gukurikirana no gushyira mu bikorwa karendari y’ihinga: Gutegura inama
muri koperative no hanze yaho mu bandi bafatanyabikonva , Gukora no
gutanga gahunda y’iteganyamusaruro wa koperative - Gutanga
ubufasha tekenike mu gusarura, mu gutuganya umusaruro no mu guhunika mu
rwego rwo kongera ubwiza bw’umusaruro; Kongera umusaruro n’inyungu
y’ibikomoka ku bucuruzi bw-imyaka; Guhimba udushya no gushakira koperative
indi mishinga ibyara inyungu itari iy’ubuhinzi; Gufasha koperative gukora
no gutunganya igenamigambi ry’iterambere ry’ubuhunzi - Kugira
Inama koperative mu bijyanye n’ishoramari mu gutunganya umusaruro no
kongerera agaciro umusaruro; Gushishikariza abanyamuryango guhuriza hamwe
umusaruro, kuwushakira amasoko meza no gukorana n’abashoramari mu buhinzi;
Gufasha koperative kuzuza ibitabo by’icungamutungo muri koperative.
B. KUMWANYA
WA AGRONOME
- Kuba
ari umunyarwanda, - Kuba
afite nibura impamyabushobozi y’lkiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu
ishami ry’Ubuhinzi, - Kuba
afite uburambe mu kazi byibura bw’imyaka itatu (3) mu gukorana n’abaturage
mu bikorwa by’Ubuhinzi. Kuba yemera gutura muri site koperative ikoreramo
no kuba yemera gukora mubihe bidasanzwe igihe cyose byabaye ngombwa
Inshingano
kuri uyu mwanya:
- Gufatanya
na Agronome w’Umushinga gutegura igihembwe cy’ihinga, - Gufatanaya
n’abafashamyumvire bashinzwe Ubuhinzi ku rwego rwa Koperative. Zone ndetse
n’Itsinda bagashyira mu bikorwa ingengabihe y’lgihembwe cy’Ihinga - Kwerekera
afatanyije n’abafashamyumvire bashinzwe ubuhinzi, buri munyamuryango wa
koperative uburyo bwo guhinga bugezweho, gukoresha ifumbire mvaruganda
n’Imborera ndetse no kurwanya indwara n’ ibyonnyi, - Guhugura
abafashamyumvire bashinzwe ubuhinzi, hakurikijwe ingengabihe yateguwe
n’Ubuyobozi bwa Koprative. Kwegeranya imibare igaragaza igishoro kuri buri
munyamuryango, - Gufasha
abanyamuryango gusarurira hamwe no gutunganya umusaruro wabo neza; Gufata
neza ibiti by’lmbuto byatewe muri site Koperative ikoreramo, - Gutanga
raporo ku buyobozi bwa Koperative n’Agronome w’Umushinga buri Munsi,
icyumweru, ukwezi n’igihembwe, - Gukora
no gukurikirana n’ indi mirimo yose ijyanye n’ubuhinzi.
Abujuje ibisabwa
bageza amabaruwa asaba akazi (agaragaza neza Koperative bifuza gukoramo)
aherekejwe na CV zabo, kopi y’impamyabushobozi na kopi y’irangamuntu ku
Buyobozi bwa Koperative HIRWA-35 cyangwa GWIZA RW34 mu masaha y’akazi bitarenze
kuwa mbere, tariki ya
21 Nyakanga 2014 saa kumi zuzuye. Kuri Koperative HIRWA 35,
amadosiye azajya yakirirwa ku cyicaro cya Koperative cyiri i Rugarama mu Kagari
ka Rugarama. Umurenge wa Nzige, naho Koperative GWIZA RW34 ni ku cyicaro cya
Kopemtive cyiri mu Kabuga ka Musha, Akari ka Ntunga, Umurenge wa Mwurire.
Urutonde
rw’abemerewe gukora ikizamini n’itariki bazabimenyeshwa.
Ku bindi bisobanuro,
mwahamagara kuri telefoni ikurikira: 0788681866 (kuri HIRWA 35) na 0783057394
(Kuri Kopemtive GWIZA RW34)
Ubuyobozi bwa
Koperative
NAHAMAHORO
Olive
UWITONZE
Aphrem
Umuyobozi wa
Koperative HIRWA 35 Umuyobozi
wa Koperative GWIZA RW34