Ubuyobozi bw’Akarere
ka Kirehe buramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi , ko kifuza
gutanga akazi ku rwego rwa DASSO (District Administration Security Support
Organ): ababyifuza hose bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba
ari umunyarwanda, - Kuba
abishaka. - Kuba
agejeje nibura kumyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 35
y’amavuko(fotokopi y’indangamuntu) kubantu barite ubumenyi bwihariye
kubijyanye n’umutekano iyo myaka ishobora kongerwa kugaragaza
ibyemezo byemeza ko yakoze mu mirimo ijyanye n’umutekano (ikarita na
certificat byo kuba yarasezerewe mubijyanye n’umutekano). - Kuba
ari indakemwa mu mico no mu myifatire, - Kuba
atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi 6; - Kuba
afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye; - NB :
Icyakora uwarangije amashuri 3 yisumbuye, kandi afite ubumenyi bwihariye
mubijyanye n’umutekano yemerewe gutanga ibyangombwa bye bisabwa. - Kuba
afite amagara mazima nintege zibashije imirimo ya DASSO,bigaragazwa
ninyandiko za muganga (attestation d’aptitude physique) - Kuba
atarigeze yirukanwa burundu ku kazi cyangwa ngo asezererwe nta mpaka
kumurimo uwariwo wose wa Leta.
Abujuje ibisabwa
bivuzwe haruguru, basabwe kuba bagejeje dosiye zabo ziherekajwe n’ibaruwa isaba
akazi mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Kirehe bitarenze tariki 13/02/2014
saa kumi n’imwe z’amanywa.
Bikorewe Kirehe kuwa
23/01/2014
MURAYIRE Protais
Umuyobozi w’akarere
ka Kirehe