Umuyobozi wa One Stop Center y’Akarere ka Nyamagabe, Nyamagabe, Rwanda

Akarere ka Nyamagabe karashaka gushyiraho Umuyobozi
wa One Stop Center y’Akarere wujuje ibibi kurikira :
  • Kuba ari Umunyarwanda cyangwa Umunyarwanda
    kazi ;
  • Kuba afite impamyabushobozi ya Kaminuza A0
    muri Genie Civil ;
  • Kuba ari indacyekemwa mu mico no mumyifatire.
Abifuza gusaba ako kazi ; amadosiye yabo
yuzuye asaba akazi agomba kuba yagejejwe mu bunyamabanga rusange bw’Akarere,
bitarenze kuwa 4/2/2013 saa kumi n’imwe (17h00’) z’amanywa, yujuje ibyangombwa
bisabwa bikurikira :
  • Ifishi yuzuzwa isabirwaho akazi, iboneka ku
    Biro by’Akarere, Site Web ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta cg ku Biro
    byayo ;
  • Foto kopi y’impamyabushobozi hamwe
    n’iy’ikarita ndangamuntu.
Urutonde rw’abakandida bemerewe n’abatemerewe
gukora ipiganwa ruzaba rumanitse ku Biro by’Akarere kuwa 11/2/2013 ndetse
runagaragara kuri Site Web y’Akarere.
Abemerewe gukora ipiganwa ibizamini bizakorwa kuwa
19/2/2013 ku Biro by’Akarere guhera saa yine (10h00’) z’amanywa.
N.B :- Kubazaba bemerewe gukora ipiganwa
hazakorwa ikizamini kimwe gusa, kizakorwa mu buryo bw’ikiganiro (interview).
– Nta mukandida wemerewe gukora ipiganwa
yarirukanywe mu kazi mu nzego za Leta.
Bikorewe i Nyamagabe, kuwa 25/1/2013
MUGISHA Philbert
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x