Umukontabule muri Koperative kirezi coffee, Nyanza, Rwanda

 NTARENGWA: 14/02/2017
KOPERATIVE
KIREZI COFFEE

UMURENGE WA NYAGISOZI
AKARERE KA NYANZA
INTARA Y’AMAJYEPFO
ITANGAZO
RYO GUTANGA AKAZI K`UMUKONTABULE (accountant) MURI KOPERATIVE KIREZI COFFEE

Koperative
kirezi coffee ikora imirimo yo guhinga, gutunganya nogucuruza ikawa ikorera
m’umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, Intara y`Amajyepfo iramenyesha
abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko ishaka gutanga akazi k`
Umukontabule (Comptable/Accountant) mu gihe cy’amezi 3 gishobora kongerwa.
Abasaba
gukora akakazi ka comptable bagomba kuba buzuje ibi bikurikira:
  • Kuba
    ari Umunyarwanda,
  • Kuba
    yarize nibura amashuli atandatu yisumbuye kandi afite impamyabushobozi
    y`Amashuri 6 yisumbuye (A2) mu icungamutungo, ibaruramari cyangwa ibindi
    bisa nabyo.
  • Kuba
    afite uburambe nibura bw`imyaka 3 mugukorana n’amakoperative.
  • Kuba
    azi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane MS Excel na MS Word,
  • Kuba
    azi neza icyongereza cyangwa igifaransa. Kuba bazi izo ndimi zombi byaba
    ari akarusho,
  • Kuba
    azi gukoresha Programu z` Ibaruramari kuri Mudasobwa (logiciel
  • comptable/Accounting
    software).
  • Kubona
    inyandiko eshatu z`abantu (abakoresha) bemeza ko bamuzi neza.
  • Kuba
    yiteguye kuba hafi y`akazi ni ukuvuga mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere
    ka nyanza.
  • Kuba
    ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ukuvuga kuba atarigeze akatirwa
    n`inkiko igihano kirenze amezi 6.
Abujuje
ibisabwa kuri uyu mwanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe
Perezida wa Koperative KIREZI COFFEE zometseho;
  • Umwirondoro
    (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo;
  • Fotokopi
    ya dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa;
  • Ibyemezo
    by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abari abayobozi
    babo.
Ibi
byose biri mu ibaruwa ifunze neza bigomba kugezwa ku biro bya Koperative KIREZI
COFFEE bitarenze tariki ya 14/02/2017 saa kumi n`imwe (17h00).
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri telefomi igendanwa numero
0786968987
Bikorewe
Nyagisozi, tariki ya 08/02/2017.
Umuyobozi
wa koperative KIREZI COFFEE

KAVAMAHANGA Celestin
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x