sécretaire-caissier kuri UCTHEN, Byumba, Rwanda


sécretaire-caissier
kuri UCTHEN, Byumba, Rwanda – NTARENGWA: 15/07/2014
Umunyamabanga
akaba n’umubutsi (sécretaire-caissier)
Ihuriro
ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Icyayi mu Majyaruguru (UCTHEN) rirashaka gutanga
akazi ku mwanya ukurikira :
 Umunyamabanga
akaba n’umubutsi (sécretaire-caissier).
A. Ibisabwa
kuri uwo mwanya:
1 – Kuba ari
umunyarwanda.
2 – Kuba
afite impamyabumenyi y’amashur

i yisumbuye mu ibaruramari (Comptabilité A2.

3 – Kuba azi
gukoresha ibyuma kabuhariwe mu kubara (Logiciel Word, Excel, Power Point….).
4 – Kuba azi
kuvuga no kwandika ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza neza.
5 – Kuba
indakemwa mu mico no myifatire.
6- Kuba
afite imyaka iri hagati ya 18 na 45.
7 – Kuba
atarigeze yirukanwa mu kazi bitewe no kunyereza ibyo yari ashinzwe gucunga.
8 -Kuba
atarigeze afungwa igihe kirenze amezi atandatu (6).
B.
Ibyangombwa bisabwa :
1- Ibaruwa
isaba akazi yandikiwe Perezida wa UCTHEN.
2 –
Umwirondoro wa nyirubwite (C.V.).
3 – Fotokopi
y’ impamyabumenyi.
4 – Fotokopi
y’irangamuntu.
5 – Amafoto
abiri (2) magufi y’ibara.
6 – Aderesi
y’abantu batatu (3) bamuzi neza.
C. Ibyo
azaba ashinzwe
1.Kwakira
impapuro ziturutse hanze no kuzishyikiriza abo zireba.
2.Gutegura
inyandiko z’ubuyobozi no kuzishyingura neza.
3.Gucunga no
kubika neza ibitabo byose by’ibaruramari,kuzuza imibare yose ijyanye
n’umusaruro w’ihuriro.
4.Kubarura
imyenda ririmo cyangwa abayiribereyemo.
5.Gukora
ifoto y’umutungo,compte d’exploitation z’ihuriro buri mwaka n’ibindi bijyanye
nabyo. 6.Gukora raporo za buri kwezi akazishyikiriza umukuriye.
7.Gutegura
liste zo guhemberaho abakozi.
8.Gukora
izindi nshingano ahabwa n’abamukuriye.
Idosiye
isaba akazi igomba kugera ku cyicaro cy’Ihuriro UCTHEN aho rikorera mu Murenge
wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, bitarenze kuwa 15/07/2014 saa kumi (4:00 p.m
).
Ikizamini
kuri uwo mwanya kizatangwa tariki ya 22/07/2014 saa mbiri za mu gitondo ( 8:00
a.m ) ku cyicaro cya UCTHEN.
SIMPUNGA
Damien
Perezida wa
UCTHEN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x