Nyamagabe District 9 Various Jobs Vacancies in Rwanda

Job Details
Ku bufatanye n’Ikigo cya Leta
Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyi ngiro  n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda
(WDA), Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burashaka gutanga akazi ku myanya
inyuranye ku Ishuri ry’Imyuga rya KIBUMBWE (TVET KIBUMBWE) riherereye mu
Murenge wa KIBUMBWE rizafungura mu mwaka wa 2012. Iyo myanya ni iyi ikurikira:

 

No
Umwanya w‘akazi
Ibyo umukandida agomba kuba yujuje
Umubare w’imyanya ipiganirwa
1
Umuyobozi w’Ishuri
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite  imyaka nibura 21
-Kuba atarigeze akatirwa igihano
cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru.
-Kuba afite impamyabumenyi yo mu
rwego rwa A0 muri Genie Civil
1
2
Umuyobozi w’Ishuri Wungirije
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite imyaka nibura 21
-Kuba atarigeze akatirwa igihano
cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru.
-Kuba afite impamyabumenyi yo mu
rwego rwa A0 mu burezi (Education).
1
3
Umucungamutungo w‘Ishuri
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite imyaka nibura 21
-Kuba atarigeze akatirwa igihano
cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru.
-Kuba afite impamyabumenyi yo mu
rwego rwa A0 mu icungamutungo.
1
4
Abalimu b‘ubwubatsi
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite imyaka nibura 21
-Kuba atarigeze akatirwa igihano
cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru.
-Kuba afite impamyabumenyi yo mu
rwego rwa  A1 mu bwubatsi cyangwa A2 mu bwubatsi n’uburambe bw’imyaka 3
yigisha ubwubatsi.
2
5
Abalimu b‘ububaji
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite imyaka nibura 21
-Kuba atarigeze akatirwa igihano
cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru.
-Kuba afite impamyabumenyi yo mu
rwego rwa  A2 mu bubaji cyangwa A3 mu bubaji n’uburambe bw’imyaka 3
yigisha ububaji.
2
6
Abalimu b‘amashanyarazi
-Kuba ari umunyarwanda
-Kuba afite imyaka nibura 21
-Kuba atarigeze akatirwa igihano
cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru.
-Kuba afite impamyabumenyi yo mu
rwego rwa A1 mu mashanyarazi cyangwa A2  mu mashanyarazi n‘uburambe
bw’imyaka 3 yigisha amashanyarazi.
2
Amadosiye yujuje ibisabwa agomba
kuba yageze mu biro by’ubunyamabanga bw’Akarere ka Nyamagabe bitarenze tariki
ya 6/01/2012 isaa kumi n’imwe zuzuye( 17h00) Amadosiye kandi agomba kuba agizwe
n’ibi bikurikira:
  1. Ifishi yuzujwe isaba akazi iboneka mu bunyamabanga
    rusange bw’Akarere ka Nyamagabe no kuri website (www.psc.gov.rw ) ya
    Komisiyo ishinzwe abakozi;
  2. Fotokopi y’impamyabumenyi itariho umukono wa Noteri;
  3. Fotokopi y’indangamuntu.
 Urutonde rw’abazaba batoranijwe
kuzakora ikizamini (preselection)  ruzamanikwa ku Biro by’Akarere ka
Nyamagabe tariki ya 13/01/2012. Ikizamini cyanditse giteganijwe tariki ya
20/01/2012 guhera isaa tatu za mu gitondo. muri GS GIKONGORO.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x