|
ITANGAZO
RYO GUTANGA AKAZI
Minisiteri
ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), iramenyesha abantu bose, ko yifuza
gutanga akazi kadahoraho, ku bakozi cumi na batanu (15) ko kujonjora no
gutondeka inyandiko (Sorting and filing) zibitswe muri serivisi
y’ishyinguranyandiko y’igihugu (National Archives)mugihe cy’iminsi mirongo
itatu (30).
Abifuza
ako kazi basabwa kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba
yararangije nibura amashuri 6 yisumbuye mu ishami ry’Ubunyamabanga
(Secretariat) kandi afite impamyabumenyi
- kuba
azi kuvuga no kwandika Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza
- kuba
azi gukoresha mudasobwa (Word na Excel)
- kuba
yarigeze gukora ako kazi byaba ari akarusho
Ibyangombwa bisabwa ni:
- Ibaruwa
isaba akazi yandikiwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco
- Umwirondoro
(CV)
- Fotocopi
ya Dipolome
- Ifoto
ngufi y’amabara
Dosiye
zisaba akazi zigomba kuba zageze mu buyobozi bw’Ushinzwe abakozi Muri
MINISPOC, bitarenze tariki ya 29/10/2012 saa kumi n’imwe
z’umugoroba (17h00).
Bikorewe
i Kigali, ku wa 11/10/2012
KALISA
Eduard
Umunyamabanga
uhoraho muri
Minisiteri
ya Siporo n’Umuco
|