Akarere ka Gisagara karifuza guha akazi abakozi ku
rwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO). Kugira ngo
umuntu yemererwe kujya muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
rwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO). Kugira ngo
umuntu yemererwe kujya muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda kandi abishaka;
- Kuba agejeje nibura ku myaka cumi n’umunani
(18) y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35). Ku
bantu bafite ubumenyi bwihariye iyi myaka ishobora kongerwa n’urwego
rutanga akazi iyo bikenewe; - Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
- Kuba atarigeze akatirwa igihano cy’igifungo
ntakuka kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6); - kuba afite impamyabumenyi nibura y’amashuri
atandatu yisumbuye. Icyakora uwarangije amashuri atatu yisumbuye kandi
afite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’umutekano ashobora kwinjizwa muri
DASSO; - Kuba afite amagara mazima n’intege zibashije imirimo
ya DASSO bigaragazwa n’inyandiko za muganga wemewe na Leta; - Kuba atarigeze yirukanwa burundu ku kazi
cyangwa ego asezererwe nta mpaka ku murimo uwo ariwo wose wa Leta;
Kugira ngo umuntu yemererwe kuba Umuhuzabikorwa wa
DASSO ku rwego rw’Akarere agomba kuba afite nibura:
DASSO ku rwego rw’Akarere agomba kuba afite nibura:
- Impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa iri mu
rwego rumwe nayo; - Impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye
n’uburambe nibura bw’imyaka Itanu (5) mu bijyanye n’umutekano mu gihugu.
Dosiye isaba akazi igizwe n’ibaruwa isaba akazi
yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, fotokopi y’impamyabumenyi, kopi
y’indangamuntu, hamwe n’ifishi yuzuzwa n’usaba akazi iboneka ku rubuga rwa
komisiyo y’abakozi arirwo www.psc.gov.rw, ndetse no ku biro by’Akarere ka
Gisagara, igomba kuba yagejejwe ku Ubunyamabanga rusange bw’Akarere ka Gisagara
bitarenze kuwa 27/03/2014 saa kumi n’igice z’umugoroba.

Gisagara, kuwa 20/03/2014
MVUKIYEHE Innocent
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara