Imyanya 14 y’AKAZI mu Bitaro bya Kinihira, Rulindo, Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buramenyesha abantu bnose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari imyanya y’akazi ipiganirwa ku Bitaro bya Kinihira ku buryo bukurikira :

1. Umukozi ushinzwe gucunga abakozi (In charge of Human Resource Management)(1) : Kuba ari
inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza ya A0 Managementr, Public Administration

2. Umucungamari w’ibitaro bya Kinihira/Accountant (1) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumeyi ya A0 Finance, Accounting

3. Umukozi ushinzwe ICT mu bitaro bya Kinihira (In charge of ICT)(1) : KUba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya A0 Computer Sciences, Electronics,n Informatique

4. Caissier Principal w’ibitaro bya Kinihira (1) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya A1 Accounting

5. Caissiers (4) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya A2 Accounting (Commerce et comptabilité)

6. Umunyamabanga w’ibitaro bya Kinihira (Secretaire)(1) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya A2 Secretariat

7. Technicien en electricité (1) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya A2 electricité

8. Technicien en construction (1) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabushobozi ya A2 construction

9. Laborantin technicien (3) : Kuba ari inyangamugayo, kuba afite impamyabumenyi ya A2 Laborantin (laboratoire)

Abifuza gupiganira iyi myanya basabwe kuzuza ifishi ikoreshwa mu gusaba akazi iboneka ku rubuga rwa internet rw’Akarere ka Rulindo www.rulindo.gov.rw no ku rubuga rwa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta www.psc.gov.rw

Iyo fishi igomba kuba iherekejwe na fotokopi y’impamyabumenyi isabwa ku mwanya upiganirwa ndetse na fotokopi y’indangamuntu byombi bitariho umukono wa noteri.

Iyi fishi n’ibiyiherekeje byavuzwe haruguru bigomba kuba byageze mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Rulindo kuva ku wa mbere tariki ya 28/05/2012 kugeza ku wa gatanu tariki ya 01/06/2012 saa kumi n’imwe (17h00)

Urutonde rw’abazemererwa gukroa ikizamini cyanditse ruzaba rumanitse ku cyicaro cy’Akarere ka Rulindo ku wa 07/06/2012 kandi ruzashyirwa ku rubuga rwa internet rw’Akarere www.rulindo.gov.rw Ikizamini cyanditse kizakorerwa ku Ishuri ryisumbuye rya Inyange Girls School (mu Kinini) ku wa kabiri tariki ya 12/06/2012 saa tatu za mu gitondo (9h00)

Itariki ikizamini cya « interview » kizakorerwaho izamenyeshwa abatsinze ikizamini cyanditse.
Icyitonderwa :

Mbere yo kwinjira mu kazi uzaba yatsindiye umwanya yapiganiye azagaragaza ibi bikurikira :
1. Umwirondoro wuzuye (C.V.)
2. Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukonowa Noteri
3. Ifoto ngufi imwe
4. Icyemezo kigaragaza ko atakatiwe n’inkiko igifungo kigera cyangwa kirenze amezi atandatu
5. Icyemezo cyo kwa muganga

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x