Ubuyobozi bw’Ikigo The New Times Publications Ltd burifuza gutanga akazi ku muntu uzi gufotora by’umwuga (Photographer) mu gitangazamakuru cyandika (Print media).
Ibyo asabwa kuba yujuje ni ibi bikurikira:
•Kuba yarakoreye igitangazamakuru cyandika nibura imyaka 2;
•Kuba yaboneka igihe cyose bamukeneye;
•Kuba azi Ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa byaba ari akarusho;
•Kuba azi gukoresha mudasobwa;
•Kuba azi gukoresha Adobe Photoshop;
•Kuba akunda akazi;
•Kuba ari umugore byaba ari akarusho;
•Kumenya gukorana neza na bagenzi be.
Dosiye isabaalcazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:
1.Ibaruwa isaba akazi
2.Umwirondoro (CV)
3.Fotokopi y’impamyabumenyi y’amashuri yize
4.Fotokopi y’indangamuntu (ID)
5.Amafoto nibura atatu aheruka gufotora.
NB: Abari n’abategarugori barashishikarizwa gupiganira uyu mwanya.
Dosiye ikubiyemo ibyangombwa bisaba akazi, igomba kuba yashyikirijwe Ubuyobozi bwa The New Times Publications Ltd, bitarenze ku wa 20 Kamena 2012 saa kumi za nimugoroba.
Ubuyobozi