Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burifuza gutanga akazi ku mwanya ukurikira :
Umwakirizi w’imisoro n’Amahoro mu Murenge (15)
• Kuba ari Umunyarwanda
• Kuba afite imyaka nibura 21
• Kuba atarigeze akatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gusubiza hejuru
• Kuba afite impamyabumenyo yo mu rwego rwa A0 muri rimwe muri aya mashami “Public finance, Accounting, Economics, Management”
Uburyo bwo gusaba akazi
• Kuzuza ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga rwa interineti rwa komisiyo y’abakozi ba Leta no mu Bunyamabanga Rusange bw’Akarere ka Gicumbi
• Iyi fishi igomba guherekezwa na fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu
Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Gicumbi bitarenze kuwa 06/08/2012 saa kumi n’imwe za nimugoroba