11/02/2015
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi
buramenyesha ababyifuza bose ko Akarere ka Kamonyi gashaka gutanga akazi
k’igihe gito abantu 59, bazakora “Data entry” y’ibyiciro by’ubudehe.
Agomba kuba yujuje ibi
bikurikira :
- Kuba ari umunyarwanda ;
- Kuba indakemwa mu mico no mu myifatire ;
- Kuba nibura yararangije amashuri yisumbuye (A2) ;
- Kuba azi neza ururimi rw’ikinyarwanda, icyongereza
cyangwa igifaransa, kubimenya byose byaba ari akarusho ;
- Kuba amenyereye gukoresha mudasobwa cyane cyane mu murimo
wa “Data entry”, Kuba azi gukoresha porogaramu za SPSS na CS Pro byaba ari
akarusho ;
- Kuba afite imashini ye bwite (Laptop) imeze neza
azakoresha muri iki gikorwa, ibasha kwakira porogaramu zizakoreshwa muri
iki gikorwa.
- Imashini (Laptop) umukozi azazana igomba kuba ifite
antivirus iri “updated”, ifite ubushobozi bwo gukora iki gikorwa,
azayikoresha kuva “Data entry” itangiye kugeza irangiye kandi amakuru
ashyizwemo afatwa nk’ibanga ry’akazi ;
- Kugararaza nimero ya konti yazahemberwaho aramutse atsindiye
uyu mwanya.
Abifuza gupiganirwa iyi myanya
buzuza ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga rwa internet rwa komisiyo y’abakozi
ba leta (www.psc.gov.rw)
bakayitanga mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Kamonyi, iherekejwe na
fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu na fotokopi ya “Certificate”
ya “Computer” (Kubarangije ikiciro cya mbere cya kaminuza ntago basabwa iyi
“certificate”).
Kwakira amadosiye y’abakandida
bizarangira ku wa gatatu taliki 11 Gashyantare 2015 I saa kumi n’imwe (17h00”).
Abakandida bujuje ibisabwa
bazakora ikizamini cy’akazi ku wa gatanu taliki ya13 Gashyantare 2015 saa tatu
za mugitondo (09h00”), ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi bakazaza bitwaje
mudasobwa (Laptop) zabo.