Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burashaka
gutanga akazi k’igihe gito kagengwa n’amasezerano ku mpuguke (consultat individuel) izajya itegura ibiganiro no gushyira amakuru kuri website y’Akarere :
Mu byo azakora harimo :
1. Ibiganiro kuri Radio : nibura 1 buri
cyumweru
2. Ibiganiro kuri TV : nibura ikiganiro 1
buri cyumweru
3. Amakuru kuri website : nibura inkuru 2
buri munsi
Uwifuza gupiganirwa ako kazi agomba kuba yujuje
ibi bikurikira :
• Kuba ari Umunyarwanda cyangwa Umunyarwanda
kazi ;
• Kuba afite impamyabushobozi ya Kaminuza A0
n’uburambe bw’imyaka itatu akora itangazamakuru ;
• Kuba amenyereye gukorana n’inzego z’ibanze
byaba ari akarusho
• Kuba amenyereye gukora inkuru zijyanye
n’iterambere ry’icyaro byaba ari akarusho
• Kuba ari indacyekemwa mu mico no mumyifatire.
Abifuza gusaba ako kazi ; amadosiye yabo
yuzuye asaba akazi agomba kuba yagejejwe mu bunyamabanga rusange bw’Akarere, bitarenze kuwa 11/2/2013 saa kumi n’imwe (17h00’) z’amanywa, ikaba irimo ibi bikurikira :
• Ibaruwa igaragaza neza ibyo azakora(motivation
letter)
• Umwirondoro(CV)
• Icyemezo cy’aho yakoze imirimo isa nayo
• Icyemezo cy’uko yakoze itangazamakuru nibura
imyaka 3
• Foto kopi y’impamyabushobozi hamwe n’iy’ikarita
ndangamuntu.
• Inyandiko igaragaza uko yifuza kwishyurwa buri
kwezi harimo n’imisoro Urutonde rw’abakandida bemerewe n’abatemerewe gukora ipiganwa ruzaba rumanitse ku Biro by’Akarere kuwa 16/2/2013 ndetse runagaragara kuri Site Web y’Akarere.
Abemerewe gukora ipiganwa ibizamini bizakorwa
kuwa 19/2/2013 ku Biro by’Akarere guhera saa yine (10h00’) z’amanywa.
N.B :– Kubaza
bemerewe gukora ipiganwa hazakorwa ikizamini kimwe gusa, kizakorwa mu buryo bw’ikiganiro (interview).
Bikorewe i Nyamagabe, kuwa 25/1/2013
MUGISHA Philbert
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.
|
Well-Researched Information You Can Trust