Abahuzabikorwa b’Irembo ku Rwego rwa Zone muri ROPL, Kigali, Rwanda

NTARENGWA:
27/7/2016
RwandaOnline
Platform Ltd (ROPL) irashaka gutanga akazi ku bantu babishoboye kandi babishaka
kugirango bafatanye n’itsinda rishinzwe Ubucuruzi no Gutanga serivisi ku mwanya
w’Umuhuzabikorwa w’lrembo ku rwego rwa Zone, bakaba bagomba gutanga raporo ku
Muyobozi w’itsinda rishinzwe Ubucuruzi no Gutanga serivisi MU GIHUGU HOSE.

IBYEREKEYE
IREMBO:
Irembo
ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Leta kuri interineti.
Akamaro k’irembo ni ugufasha abaturage kubona serivisi za Leta; ni umuyoboro
utangirwaho serivisi zose za Leta mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.Uru
rubuga rutangirwaho serivisi nyinshi za Leta harimo impushya zo gutwara
ibinyabiziga, Icyemezo cy’Amavuko, Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe
cyangwa atakatiwe n’lnkiko, Inyandiko y’ivuka, Ihererekanya ry’uburenganzira ku
butaka (rishingiye ku kugurisha ku bushake) n’izindi nyinshi.
INSHINGAZO
Z’IBANZE KU BAHUZABIKORWA B’AMAZONE:
  • Gukora
    ku buryo Abafatanyabikorwa b’lrembo ayobora buzuza inshingano zabo
    zijyanye no kiwinjiza
amafaranga
mu mitangire ya serivisi.
  • Gukora
    ku buryo serivisi za Leta zitangwa hatabayeho gukora izindi ngendo
  • Guhuza
    ibikorwa bigamije kwereka abaturage uko basaba serivisi ku irembo no
    kubakangurira ku zitabira
bikorewe
ku masoko yo muri zone ashinzwe
  • Gukora
    ku buryo umubare w’aho abaturage basabira serivisi wiyongera
  • Kujya
    gusura aho ahantu hatandukanye serivisi zitangirwa no gutanga raporo buru
    cyumweru
  • Gukora
    ku buryo ubutumwa bwanditse ku birango bya serivisi z’lrembo buba
    bwumvikana neza
  • Gukora
    igenamigambi no kumenyekanisha serivisi z’lrembo habaye ibikorwa
    by’ubucuruzi muri zone ashinzwe
  • Gushyiraho
    ingamba zituma abakozi bo mu nzego za Leta bemeza kandi bagasobanukirwa
    inyongeragaciro z’lrembo muri zone ashinzwe
  • Gukora
    ku buryo abafatanyabikora mu bucuruzi muri zone ashinzwe bafatwa neza.
  • Agomba
    kugeza ibikoresha nkenerwa byose n’ibirango by’ubucuruzi aho bigomba kuba
    biri ku gihe.
  • Agomba
    gukorana n’abafatanyabikorwa bo muri iyo zone mu rwego rwo guha irembo
    isura nziza muri iyo zone
IBISABWA
KURI UWO MWANYA:
  • Kuba
    afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Miyoborere y’ibyerekeye ubucuruzi
  • Ubucuruzi,
    Kumenyekanisha ibikorwa, Icungamutungo, Ibijyanye n’lmari, Ibaruramari,
    Imicungire y’Abakozi, Ikoranabuhanga, cyangwa irindi shami bintanye isano.
  • Kugira
    ubumenyi bufatika mu bijyanye n’lkoranabuhanga.
  • Imyaka
    2 y’uburambe mu micungire y’ibikorwa ku rwego rwa zone n’ibyerekeye
    Ubucuruzi no gukwirakwiza serivisi.
  • Kugira
    ubumenyi kuri serivisi z’lrembo.
  • Ubumenyi
    bwo kwakira neza abakugana.
  • Ubumenyi
    mu mibanire n’abandi.
  • Uhatanira
    uyu mwanya agomba kuba amaze nibura imyaka 2 aba muri iyo zone
  • Kugira
    uburambe mu byerekeye inzego z’ibanze ndetse na serivisi z’umutekano byaba
    ari akarusho.
  • Uburambe
    mu micungire y’ibikorwa muri zone, gukangura imbaga (afite imodoka cyangwa
    moto/cyangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga)
  • Kuba
    ashobora kwikoresha atagenzurwa cyane (Uwikoresha)
  • Kuba
    ante ubumenyi mu bye kwamamaza ibikorwa yibanda byihariye mu gufata neza
    abamugana
  • Kugira
    ubumenyi bwo kumvikanisha ibitekerezo bye.
  • Kubasha
    gufata ingamba zo gutezimbere ubucuruzi no kugira ubumenyi mu byerekeye
    imari n’ikoranabuhanga
INDANGAGACIRO
Z’UWIFUZA UWO MWANYA:
  • Ubumenyi
    mu miyoborere (gutekereza mbere ibishobora kubaho,kwiyemeza, gutanga
    icyerekezo)
  • Ubunyangamugayo
    (kugira amahame ahambaye, kuba umwizerwa, gukorera hamwe)
  • Guhanga
    udushya (kwiyoroshya, gutekereza aho ibisubizo byava,kwitegereza, guhimba
    )
  • Imibanire
    n’abandi (gukorera mu itsinda, kugwa neza, kugira umwihariko, gushabuka,
    kwita ku bandi,guhuza n’abandi)
wujuje ibisabwa wabyohereza kuri : hr@rwandaonline.rw mbere ya 27/7/2016
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x