Akazi muri ASSOPTHE CYOHOHA-RUKER, Rulindo, Rwanda

Ubuyobozi bwa Koperative ASSOPTHE CYOHOHA-RUKERI (Koperative y’abahinzi b’icyayi) ikorera mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo buramenyesha ababyifuza ko bufite akazi ku mwanya w’umugenzuzi w’imbere (auditeur interne)

Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
• Kuba ari Umunyarwanda
• Kuba atarigeze akatirwa nibura igifungo cy’amezi atandatu cyangwa ngo yirukanwe ku kazi kubera imyifatire n’imikorere mibi ;
• kuba azi neza igifaransa n’icyongereza

Amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi, agomba kuba aherekejwe n’ibi bikurikira :
• Umwirondoro we (Curriculum Vitae)
• Impamyabumenyi yo murwego rwa A0 yo mu mu icungamari
• Kugaragaza abantu batatu bamuzi
• Fotokopi y’indangamuntu

Ababyifuza bakwandikira umuyobozi wa Cooperative bitartenze tariki ya 20.12.2011 saa tatu za mu gitondo.

Cooperative ASSOPTHE
B.P. 105 BYUMBA/ Rwanda
Tel 0788300437
E mail : assopthe@yahoo.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *