Ikigo nderabuzima
cya Nyarusange giherereye mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo; Umurenge wa
Rwabicuma, kirifuza gutanga akazi ku mwanya ukurikira :
1. Umukozi ushinzwe “IT MANAGER” wo
ku rwego rwa A1,
Wize “Gestion Informatique” cyangwa “Computer
science”.
Abifuza gupiganirwa
uwo mwanya bagomba kugera ku kigo nderabuzima bitwaje ibi bikurikira :
1. Photocopie
y’impamyabushobozi,
2. Photocopie
y’indangamuntu,
3. Ibaruwa isaba
akazi,
4. Umwirondoro
w’usaba akazi (CV),
5. Kuba azi kuvuga,
gusoma no kwandika neza ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza,
6. Usaba akazi
agomba kuba yiteguye guhita atangira akazi,
7. Abasaba akazi
buzuza « Formulaire » basanga kuri « Papeterie la Connaissance » iri hafi ya BK
ishami rya Nyanza,
8. Ku bize « Gestion
informatique » bagomba kuba bafite icyemezo cyemeza ko azi mudasobwa.
Dosiye zisaba
akazi zigomba kuba zagejejwe mu bunyamabanga bw’ikigo nderabuzima cya
Nyarusange bitarenze kuwa 17
Ukuboza 2013 saa kumi (16H00′) z’umugoroba.
Ikizamini
cy’ipiganwa giteganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2013 saa tatu za mugitondo.
N.B: Ukeneye ibindi bisobanuro
wahamagara kuri Telefone n° 0788776187 cg 0788263241.
Bikorewe i
Nyarusange, kuwa 09/12/2013.
Umuyobozi
w’ikigo Nderabuzima cya NYARUSANGE
RUKUNDABAHIZI
Bernard.