FISA Co Ltd,Caissier/Caissière Jobs in Rwanda

Sector: 
Business
Finance
and investment
FINANCIAL
SAFETY COMPANY Ltd (FISA Co Ltd), irifuza guha akazi abantu bafite ubushobozi,
ubumenyi n’uburambe ku mwanya w’Umubitsi (caissier/caissière).
Agomba
kuba :

  • Afite
    nibura (A2) mu mashami akurikira: icungamari, ubukungu n’ubucuruzi;
  • kuba
    azi gukoresha neza mudasobwa.
  • Ari
    umunyarwanda ;
  • Afite
    ubumenyi mu kwakira neza abakiriya no kuba asobanukiwe neza imirimo
    y’ibigo by’imari;
  • Azi
    kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza;
  • Afite
    nibura imyaka 25 y’amavuko kandi atarengeje 45;
  • Asanzwe
    amenyereye akazi k’ububitsi byaba ari akarusho ;
  • Yiteguye
    guhita atangira akazi.
Dosiye
isaba akazi; igizwe n’ibaruwa yandikiwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya FISA
Co Ltd, fotokopi ya diplome cyangwa certificat, fotokopi y’indangamuntu,
umwirondoro uherekejwe na aderesi hamwe na recommendations z’abantu batatu
bamuzi; byose biri muri envelope ifunze neza, igomba kuba yagejejwe ku biro bya
FISA Co Ltd i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi bitarenze ku wa kabiri tariki ya 12
Nyakanga 2016 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Bikorewe
I Rubavu kuwa 05 Nyakanga 2016
NDAHIMANA
François Xavier
Perezida
w’Inama y’Ubutegetsi ya FISA Co Ltd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *