ITANGAZO RYA CYAMUNARA RY’ IBIKORESHO BYO MU BIRO

Bottom of Form

ITANGAZO RYA CYAMUNARA 

Uburyo bwo kugurisha: (Auction method) Ipiganwa rinyuze mu gutangaza ibiciro bavuga mu ruhame hadakoreshejwe amabahasha.

Ikigo gishinzwe gufasha mu iterambere ibigo bito n’ibiciriritse binyuze mu koroherezwa kubona imari (BDF) Ltd, cyishimiye kumenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko cyibafitiye Ibikoresho bitandukanye byo mu biro bitezwa cyamunara.Abemerewe gupiganirwa ni umuntu wese ufite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho biri muri lots zitandukanye. Ibyo bikoresho biri mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, ku Ishami rya BDF.

Hateganyijwe gusura (Site Visit) kubantu bifuza kugura ibyo bikoresho muri iki cyamunara cyavuzwe haruguru. Uko gusura guteganyijwe gutangira kuwa 31/05/2022 mu minsi y’akazi (Guhera saa tatu (9:00) za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Cyamunara izaba tariki ya 03/06/2022 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, ku Ishami rya BDF aho ibyo bikoresho biherereye saa tanu (11:00) za mugitondo.

Kuzaba yatsindiye cyamunara asabwa kuzishyura cash amafaranga yose y’ikiguzi  cy’ibigize lot yatsindiye ako kanya cyangwa agatanga sheki izigamiye ( Certified Cheque).

Icyitonderwa: Uzegukana wese ibyo bikoresho, ategetswe kubitwara mu gihe kitarenze imisi bibiri (2) kandi umutekano w’ibyo yaguze ukaba uri mu nshingano ze.

Vincent MUNYESHYAKA

Umuyobozi Mukuru

Hari ubundi bufasha bukenewe mwahamagara BAOBAB REALTY CO LTD, Nadine UMUTONIWASE 0782197535

Attachment

attachment_file_0fce56e22a81e336f55b

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest

0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x