Imyanya 2 y’akazi muri Bwiza.com (ushinzwe amasoko n’umunyamakuru)

Ubuyobozi bw’urubuga rutara
rukanatangaza amakuru kuri interineti (www.Bwiza.com
buramenyesha  abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi
ko bwifuza gutanga akazi mu myanya ibiri ikurikira:
1.Ushinzwe amasoko (Marketing
manager)

Ibisabwa kuri uwo mwanya ni ibi
bikurikira
-Kuba yararangije amashuli
yisumbuye, yarize na kaminuza byaba ari akarusho
-Kuba yarigeze cyangwa asanzwe
akora aka kazi
– Kuba indakemwa mu mico no mu
myifatire
-Kuba azi indimi: Ikinyarwanda,
icyongereza n’igifaransa
2.Umunyamakuru (reporter)
Ibisabwa kuri uwo mwanya ni ibi
bikurikira
-Kuba azi kuvuga no kwandika
inkuru mu rurimi rw’icyongereza n’igiswahili
-Kuba indakemwa mu mico no mu
myifatire
– Kuba azi gukoresha
mudasobwa
 (Word, internet)
-Kuba yari asanzwe akora aka kazi
byaba ari akarusho
Icyitonderwa
Abifuza gupiganirwa iyi myanya
basabwe kuba bagejeje ibyangombwa byabo (Ibaruwa isaba akazi) ku biro bya Bwiza.com mu mujyi wa Kigali, iruhande rwa
Hotel Isimbi, bitarenze tariki ya 07/06/2016. Ku bindi bisobanuro hamagara kuri
0785058200-0788554010 cyangwa akabyohereza kuri E-mail :meckypro@gmail.com –
info@bwiza.com.
Bikorewe i Kigali ku wa
31Gicurasi 2016
Kayiranga Merchior
Umuyobozi mukuru wa Bwiza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *