Imyanya 260 y’AKAZI NISR Jobs in Rwanda

 NTARENGWA: 13/05/2016
Ikigo
cy’lgihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kirifuza gutanga akazi
ku bakozi 260 bazakora ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi mu turere twose
tw’igihugu. Ako kazi kazajya gakorwa buri gihembwe cy’ihinga.
Ibyo
usaba akazi agomba kuba yujuje:

- Kuba ari Umunyarwanda;
- Kuba afite impamyabumenyi ya
Kaminuza/amashuri makuru muri rimwe mu mashami y’ubuhinzi cyangwa ubworozi (A0,
A1 );
- Ku bafite impamyabumenyi
y’amashuri yisumbuye gusa (A2), bagomba kuba bafite nibura uburambe bw’umwaka
umwe mu kazi k’ubushakashatsi ku Buhinzi cyangwa Ubworozi kandi bakaba
barakoranye ako kazi n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda
(NISR) cyangwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI);
- Kuba afite ubumenyi muri GIS
kandi azi gukoresha neza GPS;
- Kuba afite ubuzima bwiza ndetse n’ingufu
z’umubiri bibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera aho
ariho hose mu Rwanda;
- Kuba abasha kuvuga no kwandika
neza ururimi rw’ikinyarwanda; kumenya Icyongereza n’lgifaransa ni akarusho;
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu
myifatire;
- Kuba yiteguye kuboneka mu gihe
cy’ibikorwa bijyanye n’ubu bushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi atabivanze
n’akandi kazi
Ibyangombwa
bitangwa muri dosiye isaba akazi:
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe
Umuyobozi Mukuru w’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda;
- Fotokopi y’impamyabumenyi
y’amashuri usaba akazi yize;
- Umwirondoro urambuye w’usaba
akazi / CV;
- Folokopi y’indangamunlu y’usaba
akazi;
- Icyemezo (certificate) kigaragaza
koko ko ufite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye gusa (A2) afite uburambe mu
kazi k’ubushakashatsi ku Buhinzi cyangwa Ubworozi kandi akaba yarakoranye ako
kazi n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyangwa
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI);
Uko
Basaba Akazi
Abifuza
gusaba aka kazi basabwe kugeza dosiye yuzuye isaba akazi mu bunyamabanga
rusange bw’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda bitarenze
itariki ya 13/05/2016 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4pm). Kubindi
bisobanuro birambuye, mwagana ibiro by’Ushinzwe abakozi mu kigo cy’lgihugu
gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda.
Gusoma
Itangazo ry’Umwimerere
Gusoma
Itangazo ry’Umwimerere, KANDA HANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *